Umwaka Wa 45 N° Idasanzwe Year 45 N° Special Yo Kuwa 12 Nyakanga 2006 of 12 July 2006
Total Page:16
File Type:pdf, Size:1020Kb
Umwaka wa 45 n° idasanzwe Year 45 n° special yo kuwa 12 Nyakanga 2006 of 12 July 2006 45ème Année n° spécial du 12 juillet 2006 Ibirimo/Summary/Sommaire Page/Urup. Itegeko Ngenga/Organic Law/Loi Organique N° 28/2006 ryo ku wa 27/06/2006 Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo ku wa 19/6/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994…………………………………………………….. Umugereka………………………………………………………………………………………….. Nº 28/2006 of 27/06/2006 Organic Law modifying and complementing Organic Law nº 16/2004 of 19/06/2004 establishing the organisation, competence and functioning of Gacaca Courts charged with prosecuting and trying the perpetrators of the crime of genocide and other crimes against humanity, committed between October 1, 1990 and December 31, 1994…………………………………………………. Annex……………………………………………………………………………………………….. No 28/2006 du 27/06/2006 Loi Organique modifiant et complétant la Loi Organique n°16/2004 du 19/06/2004 portant organisation, compétence et fonctionnement des Juridictions Gacaca chargées des poursuites et du jugement des infractions constitutives du crime de génocide et d’autres crimes contre l’humanité commis entre le 1er octobre 1990 et le 31 décembre 1994……………………………... Annexe……………………………………………………………………………………………… ITEGEKO NGENGA N° 28/2006 RYO KUWA 27/06/2006 RIHINDURA KANDI RYUZUZA ITEGEKO NGENGA N° 16/2004 RYO KUWA 19/6/2004 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INKIKO GACACA ZISHINZWE GUKURIKIRANA NO GUCIRA IMANZA ABAKOZE IBYAHA BYA JENOSIDE N’IBINDI BYAHA BYIBASIYE INYOKOMUNTU BYAKOZWE HAGATI Y’ITARIKI YA MBERE UKWAKIRA 1990 N'IYA 31 UKUBOZA 1994 Twebwe KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika; INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO NGENGA RITEYE RITYA KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA. INTEKO ISHINGA AMATEGEKO: Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo kuwa 24 Gicurasi 2006; Umutwe wa Sena, mu nama yawo yo kuwa 25 Gicurasi 2006; Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 62, iya 67, iya 88, iya 90, iya 92, iya 93, iya 94, iya 95 iya 108, iya 118, iya 121, iya 151, n’iya 201; Ishingiye ku Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda ; Isubiye ku Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 3, iya 4, iya 6, iya 15, iya 99 n’iya 103; YEMEJE: Ingingo ya mbere: Ingingo ya 3 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira : “Hashyizweho Urukiko Gacaca rw’Akagari, Urukiko Gacaca rw’Umurenge n’Urukiko Gacaca rw’Ubujurire. Izo Nkiko ziburanisha imanza z’ibyaha bya jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 mu buryo buteganyijwe n’iri tegeko ngenga hamwe n’itegeko n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994.“ Ingingo ya 2: Ingingo ya 4 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira : “Ifasi y’Urukiko Gacaca rw’Akagari ni ahahoze ari Akagari, iy’Urukiko Gacaca rw’Umurenge ni ahahoze ari Umurenge, iy’Urukiko Gacaca rw’Ubujurire ni ahahoze ari Umurenge, nk’uko byari biteye mbere y’itangazwa ry’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena Inzego z’Imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Urutonde rw’Inkiko Gacaca rugaragara ku mugereka w’iri Tegeko Ngenga.” Ingingo ya 3: Ingingo ya 6 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira : “Inama Rusange y’Urukiko Gacaca rw’Akagari igizwe n’abaturage bose baba mu ifasi y’urwo Rukiko, bujuje nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko. Iyo bigaragaye ko umubare w’ababa muri iyo fasi bagejeje ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko cyangwa bayirengeje utageze kuri magana abiri (200), iyo fasi ihuzwa n’iy’urundi Rukiko Gacaca rw’Akagari biri mu ifasi imwe y’Urukiko Gacaca rw’Umurenge, bigakora Urukiko Gacaca rw’Akagari rumwe. Ni na ko bigenda iyo bigaragaye ko umubare w’inyangamugayo uvugwa mu ngingo ya 8 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 udashoboye kugerwaho. Inkiko Gacaca z’Utugari zakomatanyijwe zongera gutora Inyangamugayo. Mu gihe Inkiko Gacaca z’Utugari zikomatanyijwe ntizishobore kubona umubare w’Inyangamugayo wa ngombwa, kandi mu ifasi y’Urukiko Gacaca rw’Umurenge nta zindi Nkiko Gacaca z’Utugali zirimo, izo Nkiko Gacaca z’Utugari zikomatanywa n’Urukiko Gacaca rw’Akagari k’ifasi y’Urukiko Gacaca rw’Umurenge byegeranye. Urukiko Gacaca rw’Umurenge izo Nkiko zarimo na rwo rukomatanywa n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge urwo Rukiko rw’Akagari bikomatanyijwe rurimo. Icyemezo cyo gushyira Urukiko Gacaca rw’Akagari mu ifasi y’urundi Rukiko Gacaca rw’Akagari gifatwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’Inkiko Gacaca rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’Umuyobozi w’Akarere, bikamenyeshwa Guverineri w’Intara cyangwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.” Ingingo ya 4: Ingingo ya 15 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira : “Ntashobora gutorerwa kuba ugize Inteko y’Urukiko Gacaca: 1° umuntu ukora umurimo wa politiki; 2° umuyobozi w’ubutegetsi bwa Leta; 3° umusirikare cyangwa umupolisi ukiri mu kazi; 4° umucamanza w’umwuga; 5° umuntu uri mu nzego z’ubuyobozi bw’umutwe wa politiki. Uko kutemererwa gutorwa kuvaho ku muntu weguye kuri iyo mirimo bikemerwa. Abayobozi bavugwa mu gace ka kabiri k’igika cya mbere cy’iyi ngingo ni Guverineri w’Intara, abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, iy’Akarere n’abagize Akanama gashinzwe Politiki n’Ubutegetsi ku rwego rw’Akagari. Ntashobora gutora inyangamugayo cyangwa gutorerwa kuba yo, umuntu uri ku rutonde rw’abakekwaho icyaha cya jenoside. Icyakora, abakoze ibyaha ku mutungo gusa bashobora gutora.” Ingingo ya 5: Ingingo ya 99 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira : “Iyo ushinjwa adafite aho atuye cyangwa aho aba hazwi mu Rwanda, igihe cyo kumuhamagara kuburana ni ukwezi kumwe. Umunyamabanga w’Urukiko Gacaca cyangwa Gerefiye w’Urukiko we ubwe cyangwa yifashisije izindi nzego, amanikisha kopi y’inyandiko y’ihamagara aho Urukiko rugomba kuburanisha urwo rubanza rukorera no ku biro by’Uturere, iby’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali. Kopi y’inyandiko y’ihamagara ishobora no kumanikwa gusa ahantu hagenewe kumanikwa inyandiko zose zigenewe rubanda. Imanza z’abantu bahamagawe muri ubwo buryo ziburanishwa, mu Nkiko Gacaca, hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 66 y’itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994, naho mu nkiko zisanzwe, zikaburanishwa mu buryo bukurikizwa mu manza z’abarezwe ntibitabe.” Ingingo ya 6: Ingingo ya 103 y’Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ihinduwe ku buryo bukurikira : “Inyangamugayo zatowe mbere y'uko iri tegeko ngenga ritangazwa, zikomeza imirimo yazo mu Nkiko Gacaca zigaragara ku mugereka w’iri tegeko ngenga.” Ingingo ya 7: Ingingo zose z’amategeko abanziriza iri tegeko ngenga kandi zinyuranye naryo zivanyweho. Ingingo ya 8: Iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa