REPUBULIKA Y’U RWANDA Minisitiri muri PRIMATURE Ushinzwe Itangazamakuru B.P. 1334 KIGALI ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANYE KU ITARIKI YA 12 MATA 2006 None kuwa gatatu tariki ya 12 Mata 2006, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira : 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 05/04/2006 imaze kubikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba y’ibiteganywa mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inka muri buri rugo. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Ofisi y’Intumwa ya Leta: 4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana MUFULUKYE Fred aba Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage. 5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana FUNDIRA Léon ahagararira Association Rwandaise des Pharmaciens (ARPHA) mu Nama y’Ubutegetsi ya RAMA. 6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ikibanza n° 10249 kiri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’inyubako zikigize mu mutungo rusange wa Leta bigashyirwa mu mutungo bwite wa Leta. 7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko : Bwana MURANGWA BUSAGARA Albert. 8. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira : a) Abayobozi b’Inama z’Ubutegetsi : KIST : Dr. KABAIJA Ephrem ; UNR : Dr. RUTAGWENDA Théogène ; Ofisi y’Igihugu y’Amaposita/National Post Office/Office National des Postes : GATERA James ; Ikigega cyo Gusana Imihanda/Fonds d’Entretien Routier/Road Maintenance Fund : BAINE Mary ; CAMERWA : GAPERI Henry ; b) Abagize Inama z’Ubutegetsi : FER : MUBIRIGI Paul, visi perezida ; MUNYARUYENZI Philippe ; NKUNDUMUKIZA Esdras ; KAYIGAMBA Eugène ; TWAHIRWA Dodo ; 2 RUSANGANWA Jean Bosco. CAMERWA : KAMURASE Déo ; Dr. MUJYARUGAMBA Protais ; MUKARUSINE Espérance. c) Abakozi ba Kigali ICT Park : RUGAMBA John ; NYIRISHEMA Patrick ; GATARAYIHA François Régis ; KIRENGA Innocent ; GATARAYIHA Francine ; UWAJENEZA Clément. d) Umuhuzabikorwa wa NICI II Programmme Implementation : BAYINGANA Moses. 9. Mu bindi: - Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yoherereje ubutumwa bw’akababaro/message de condoléance/ condolence message igihugu cya Kenya kubera abantu icyo gihugu cyabuze mu mpanuka y’indege yabereye i Marsabit ku itariki ya 10/04/2006 - Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Itumanaho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 13/04/2006 saa kumi hazaba umuhango wo gutaha ku mugaragaro umuhanda Kigali-Kayonza no gutangiza umuhanda wa Kicukiro-Nemba. 3 - Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali: i) Kuwa 25/04/2006, hazateranira inama ya Komite Nsuzumabikorwa ya Gahunda y’Igihugu yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (National Decentralization Steering Committee/ Comité National de Mise en Oeuvre du Programme de Décentralisation). ii) Ku matariki ya 09-11/05/2006, hazaba Inama ya VI y’Ihuriro ry’Imiyoborere muri Afurika (Sixth African Governance Forum/Sixième Forum Africain sur la Bonne Gouvernance). Minisitiri muri Primature Ushinzwe Itangazamakuru Prof. Laurent NKUSI 4 .
Details
-
File Typepdf
-
Upload Time-
-
Content LanguagesEnglish
-
Upload UserAnonymous/Not logged-in
-
File Pages4 Page
-
File Size-