UMURYANGO MPUZAMAHANGA UFASHA ABAPASITORI (Equipping Pastors International)-E.P.I

1TIMOTEYO

IMFASHANYIGISHO MU GUHUGURA.

BYATEGUWE NA JONATHAN M. MENN, UBARIZWA MURI KAMINUZA YO MURI WISCONSIN – MADISON 1974; J.D, Cornell Law School, 1977; M.Div., Trinity Evangelical Divinity School, 2007.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na Potel Jossam, Ubarizwa mw’Itorero ry’Ubwepiskopi mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini, Kanama 2007.

1 1Timoteyo 1:1-7

1 Pawulo, Intumwa ya Kristo Yesu nk’uko byategetse n’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu twiringira; 2 Kuri Timotewo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera. Imana Data ikugirire Ubuntu, iguhe n’imbabazi n’amahoro, ifatanyije na Kristo Umwami wacu. 3 Nkuko nabigusabye igihe najyaga mu ntara ya Masedoniya, ugume Ifezi kugira ngo ubuze abantu bariyo gukwiza inyigisho z’ubuyobe. 4 Ubabuze no kwihambira kubitekerezo bitagira ishingiro no ku bisekuruza bitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y’Imana twemezwa no kwizera Kristo. 5 Intego mfite ngushinga ibyo ni ukugira ngo bagire urukundo rukomoka ku mutima uboneye utabarega ikibi, no kwizera Kristo kuzira uburyarya. 6 Bamwe bahushije iyo ntego, bahera mu magamboy’amahomvu. 7 Bashaka kuba abigisha ba mategeko, nyamara batazi neza ibyo bavuga nibyo bemeza abantu bihandagaje.

1: 1-2—Pawulo Intumwa, Ibyiringiro byacu, Timotewo Umwana nyakuri wa Pawulo mu byo kwizera

Pawulo atangira ubutumwa bwe yerekana ibintu bibiri by’ingenzi . 1. Pawulo yandikira Timoteyo nk’intumwa ifite ububasha n’ubushobozi bituruka kuri Yesu Kirisito Umwami n’Umukiza wacu. Pawulo yari yaratoranijwe n’Imana kuburyo bw’umwihariko.kandi yeretswe n’Imana kuburyo bwihariye [Ibyakozwe n’intumwa 9:1-31] Pawulo yiboneye ubwe umwami Yesu. [1 Korinto 1:1-] [1 Korinto 15:8-9] Pawulo yatoranijwe n’Imana kugirango avuge ubutumwa bwiza kandi yigishijwe n’Imana.[Abagarat.1:11-24] Pawuro yahishuriwe n’Imana kuburyo bw’umwihariko.kandi yabaye intangarugero[ityoza] mu kuvuga ubutumwa bwiza [2 Korint 12:1-12] ivugabutumwa rya Pawulo ryari itegeko ry’Imana kandi inyigisho ze zigereranywa n’inyigisho za Yesu Kirisito ubwe. [1 Timoteyo 1:1, 1Timot 6:3-]

2. Ivugabutumwa rya Pawulo ryabaga rishingiye kumbaraga z’imana ubwayo ni z’umwana wayo Yesu Kirisito ari nabyo byiringiro byacu. Abantu benshi bashyira ibyiringiro byabo, inzozi zabo n’imbaraga zabo zose muri iyi si no muri ubu buzima ari cyo kibereyeho ibyo byatumye Pawulo avuga [1Abakorinto15:19] niba muri ubu bugingo Kirisito ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose; Pawulo we yamenye ko iyi si n’ubu buzima ataribyo dukesha kubaho kwacu, ahubwo ko tuzabaho mu bundi buzima iteka ryose; ko hazabaho ijuru rishya n’ubuzima bushya bw’iteka, ari byo bitangira igihe umuntu aba amaze kwakira yesu Kirisito nk’umwami n’Umukiza we.Yesu Kirisito ubu ari hejuru y’ibyaremwe byose kandi abamwizeye bose azabahindura mu ishusho ye. [Ibyakozw 2:22-26], [Abaroma 8:26-39],[1 Abakorinto 15] Pawulo yakorwesheje ubutwari bwe nk’intumwa ya Yesu Kirisito ushobora byose akaba umwami w’isi n’ijuru atuma ibivugwa muri iki gitabo bigira akamaro kuruta ibindi byose. 1. Igihe abantu bashaka kumenya uko bagomba kubaho kandi bamenye ibyiringiro byabo kandi banabisobanukirwe bagomba kureba he; bagomba se kubona yo mbaraga ki zibereka inzira?...... a. Wowe se?………………………… 2. Intumwa ni iki;akamaro k’intumwa ni akahe? a. Muby’intumwa zakoraga n’iki cyigushimisha?…………………

2 b. Ni uwuhe mwihariko ugaragara kuri Pawulo nk’intumwa y’imana?…………… c. Timoteyo ntiyari intumwa nka Pawulo ntiyigeze abona amahugurwa nk’ayo Pawulo yagize [yabonye] ariko yari umwarimu w’ijambo ry’imana wizewe. Timoteyo yari afite bushobozi ki? Ibi bigufashaho iki? d. Muri ibi bihe byacu n’ibihe bintu bigaragaza intumwa nyakuri? 1. Ni ibihe bimenyetso uwakiriye agakiza yagenderaho nkiyigisho nyakuri……. 2. Twebwe nk’abayobozi b’Itorero nigute twerekana tutageze ikirenge muki intumwa 3. Twabikoraho iki ?...... 4. Ni iki abantu biringiye cyane? A. Ni iki abantu biringiye mu itorero ryawe bingiye cyane? B. Wowe ubwawe wiringiye iki cyane? 5. Pawulo atubwira iki kubijyanye n’ibyiringironyakuri? A. Bisobanura iki? Aba ashatse kuvuga iki? Ni mubuhe buryo kandi ni kuki Yesu Kristo ariwe byiringiro byacu? 6. Ni gute ibyiringiro bibonerwa muri Yesu Krisito biruta iby’abakirisito basazwe mu itorero? A. Gira icyo ubitubwiraho? B. Erekana ukuntu ari ingirakamaro kuri wowe? Kubera iki? C. Erekana ukuntu Yesu Krisito ariwe byiringiro mu buzima bwawe. 7. Vuga ingorane abayobozi b’amatorero bahura nazo kubwo umuco nyafurika? D. Ibyo byakosorwa bite kugirango abayobozi b’amatorero barusheho gukora neza? 8. Rimwe na rimwe abayobozi b’amatorero babona abayobozi bashya bafite ubushobozi nkaho ari imbogamizi kuri bo. Ibi ubibona ute mu matorero yo muri Afurika? E. Ni iyihe ntambwe yaterwa kugirango twubake abayobozi bashya mw’itorero tutababereye imbogamizi ntanicyo duhungabanije kubayobozi basanzwe? Pawulo yise Timoteyo“Umwana wanjye nyakuri nibyariye mubyo kwizera” [1Abakorinto 4:17] Pawulo nabwo yise Timoteyo: Umwana we akunda ukiranukira umwami wacu. A. Ni gute umuco nyafurika ugaragaza isano iri hagati ya Pawulo na Timoteyo? B. Ese Abapasitori bo muri Afurika bafite umuntu bafata nka Timoteyo, nk’umwana mubyo kwizera? Ushobora guhugurwa akaba umuyobozi w’ itorero? [dufashije] abana bagakura mubyo umwuka, kugirango bazabe abayobozi b’ejo hazaza?...... D. Twatera intambwe ingana ite kugirango duteze imbere abayobozi bashya mumikorere yabo mu itorero kandi ari abana bacu nyakuri mubyo kwizera?

Muruzinduko rwa kabiri rw’ivugabutumwa rwa Pawulo yahuye na Timoteyo [nawe akaba yari intumwa] aramukeba kubw’Abayahudi bari bahari {Ibyakoz 16:1-5} nyuma y’aho muri urwo rugendo Timoteyo yakomeje gukorera I Beroya nyuma yaho Pawulo yoherejwe muri Anteni, ariko Timoteyo yari afitiye Pawulo akamaro kanini kuburyo Pawulo yohereje ubutumwa budasanzwe mw’itorero ry’i Bereya kugirango Timoteyo amugereho kuburyo bwihuse. {Ibyakozw 17:10-15}. Aho niho Pawulo yatangiriye kubaka abayobozi bashya . Kubwa Pawulo we abona ari akazi gakomeye cyane. A. Niba amatorero yo muri Afurika akoze nk’ibi,ni irihe tandukaniro ryakorwa?

3 B. Tubaye dukoze nk’ibi ni iyihe mpinduka yabaho mu matorero yacu?

9. Pawuro buri gihe atangira ubutumwa bwe n’indamukanyo “Ubuntu n’amahoro ” gusa mu rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo n’urwa kabiri rwa Timoteyo yongeraho ijambo imbabazi mundamukanyo ye (umurongo wa kabiri ). "Imbabazi" muri rusange rigaragaza umutima ukunda kubakene n’imbabare. Umwanditsi umwe yatandukanije imbabazi n’ubuntu atya “Imbabazi rijyana buri gihe n’ibyo tubona mumibabaro yacu, ibizazane no guhangayika ibyo bikaba bitugiraho ingaruka kubera ibyaha tuba twakoze. Buri gihe ubuntu bujyana no kugira icyaha cyo kwicira urubanza. Imbabazi n’ubuntu biruzuzanya, iyo ubuntu bwiyongereye n’imbabazi ziriyongera. Mu isengesho rigamije kuramutsa Timoteyo umurongo wa 2 Pawulo yitaye cyane kubijyanye n’ubuntu, imbabazi ndetse n’amahoro ariko aza kugaragaza ko ubuntu, imbabazi, n’amahoro byose biva ku Mana se wa Yesu Krisito Umukiza wacu. Urugero: Imana data wa twese uri mu ijuru n’umwana wayo Yesu Krisito Umwami wacu nibo soko y’ubuntu imbabazi n’amahoro.

A. Kuki Pawulo yasengaga avuga ko Timoteyo yari akwiriye kubona ibintu bitatu biva ku Mana Data na Yesu Krisitu Umwami wacu……………. B. Kuki muri iki gihe abantu bakeneye ubuntu, imbabazi n’amahoro biva ku Mana na Yesu Krisitu?...... C. Ni iyihe soko abantu bashakiramo amahoro,ubuntu n’imbabazi muri iki gihe, mu buzima bwabo?...... D. Ni ibihe bimenyetso biboneka mu bantu igihe bashaka ubuntu, imbabazi n’amahoro?...... Babishakiye mu bundi buryo atari ku Mana [ni izihe mpamvu wavuga abantu bagaragaza zituma badashaka ubuntu, imbabazi n’amahoro biva ku Mana binyuze kuri Yesu. E. Abakrisito bacu bageze kuruhe rwego mukumenya ubuntu imbabazi n’amahoro…… F. Ibijyanye n’abayobozi b’amatorero ari nabo bayobozi Yesu agaragariramo ubuntu, amahoro n’imbabazi dushingiye kubyo tugiye kuvuga hepfo : 1. Abayobozi b’amadini bahura n’ibibazo mukugaragaza imbabazi kubo bayobora. Ibyongibyo ubifitemo ubuhe bumenyi?...... 2.Kuki abantu urimo guteza imbere nk’abayobozi b’itorero bakeneye imbabazi?

3. Ni gute wowe werekwaga imbabazi n’umuntu runaka? Byakugiragaho ngaruka ki? Byahindura gute imyifatire yawe?...... 4. Ubaye uri umuntu uzwiho kugaragaza imbabazi kubandi utekereza ko haba izihe ngaruka mw’itorero ryawe?

AMAHAME MASHYA-AMAYOBERA N’AMASEKURUZA (Inkomoko y’abantu)

Ijambo ryasobanuwe haruguru "AMAHAME MASHYA"ryakoreshejwe na none na Timoteyo igice 6:3 (aho risobanurwa nk’amahame atandukanye) muri ubu buryo rishatse kuvuga "kwigisha amahame atandukanye cyane n’ubutumwa bwa Pawulo"

4 nubwo imyigishirize igoramye Pawulo avuga idasobanutse igaragara nk’ifitanye isano no gushishikazwa kugusobanura amayobera n’inkomoko (amasekuruza). Urugero: (inkuru zivuga ku nkomoko z’abantu). (1Timoteyo 1:4,4:7; 2Timoteyo 4:4, Tito 1:14,3:9). Ibijyanye n’amategeko y’abayahudi (1Timoteyo 1:7, Tito1:10-14,3:9) ibyo byerekeranye no gukeka, impaka (guhangana) no gukabiriza (1Timoteyo1:4-6,6:4 2 Timoteyo 2:14,16,23, Tito1:10,3:9) ukuyobya (kubeshya) (1Timoteyo 4:1-3,2 Timoteyo 3:6-13, Tito1:10-13) kamere mbi (1Timoteyo1:19-20, 2Timoteyo 2:16,19, 2Timoteyo 3; Tito 1;15-16. Icyifuzo kugirango bagere k’ubutunzi binyuze mumyigishirize yabo. (1Timoteyo 6;5; 2Timoteyo 3:2,4; Tito1;11). Inyigisho mbi z’ubuyobe zishingiye kumitekerereze mibi yo kwanga ugushyingiranwa no kurya inyama. (1Timoteyo 4:5) n’indi myigishirize ivuga ko kuzuka kwarangiye (2Timoteyo 2:18) nk’uko umwe yabivuze mucamake, urwange rw’imyemerere y’abayahudi n’imbaraga zo gukeka n’imyuka mibi. Akamaro k’ibi kagaragarira mu ijambo Pawulo yatoranije kubwira Timoteyo kubwira abagabo kutigisha amahame atandukanye (umurongo 3). Iri jambo rishobora gusobanurwa nk’ihame nk’uko Morise yongeyeho ko iryo jambo risobanurwa neza n’amategeko y’uburyo bwa gisirikare akaba ari itegeko ry’umuntu uhamagarwa mu rukiko. 1. Abantu barashaka kumenya bibiriya kandi bakamenya n’amahame atandukanye A. Ni ayahe mahame ari mu miryango yacu dukwiye kumenya? B. Ni ayahe mahame ari mu matorero yacu abayobozi bo hasi bakwiye kumenya? C. Ni izihe ngaruka ayo mahame afite kw’itorero? D. Ni izihe ngamba wafata kugirango urwanye ayo mahame mashya? 2. Ni gute iyo myigishirize mibi itera ingaruka kubakirisito bashya mw’itorero muri bino bihe? A. Ni gute abakirisitu bo hasi bakura bashobora kumenya gutandukanya amahame nyakuri n’amabi? 3. Pawulo atubwira kudashyira ibitekerezo byacu kumayobera no kubisekuruza bitarangira, amayobera n’inkuru zitubwira uburyo bwo kubaho ndetse n’ubusobanuro bwabyo, mu gihe ibisekuruza bigaragaza ba sogokuruza, imiryango bakomokagamo n’ icyo bapfanaga. A. Ayo mayobera afite akahe kamaro ku bantu uzi? B. N’iyihe miziririzo abantu bagikora kugirango bashobore gukundwa n’abasekuruza babo? 4. Soma Abafiripi 3:1-11 kandi ufate mu mutwe ibyo Pawulo yavuze kubijyanye n’inkomoko y’abantu. Ibyo kandi nanone tubisanga mubafiripi 3:4-5. A. Kuki Pawulo atangira avuga kubijyanye n’inkomoko ye igihe yabwiraga Timoteyo kutita kuby’inkomoko z’abantu zitazwi (zitagira iherezo)………. B. N’ikihe gitekerezo Pawulo avuga kuby’inkomoko ugereranije no kumenya Krisitu? C. Iyaba Pawulo ari wowe yabwiraga wumva yakabaye avuga kubyerekeye iki? D. Twafasha abantu bacu gute kubijyanye n’iyo mitekerereze?

1: 5-7 INTEGO Y’AYA MABWIRIZA

1. Ni izihe ntego z’ingirakamaro cyane abantu bagira? A. Ni iyihe ntego yawe y’ingenzi? B. Ni iyihe ntego nyamukuru twebwe nk’abayobozi tuba dufite igihe duhagurutse tugiye kwigisha no kuvuga ubutumwa?

5 C. Ni iyihe mpamvu tuba dushaka kwigisha no kuvuga ubutumwa? D. Ni gute navuga ko kwigisha no kuvuga ubutumwa kwanjye atari ibinyoma cyangwa kwishakira indonke n’ubuyobozi? 2. Intego y’ubuyobozi bwa Pawulo ntibyari bishingiye kukubona impamyabushobozi cyangwa ubundi bwenge. A. Pawulo asobanura ate intego ye nyamukuru mu miyoborere? B. Kuki iyi ariyo twita intego nyamukuru? C. Kuki dukunze kwibanda ku mpapuro z’impamyabushobozi? D. N’izihe ntambwe twatera mugufasha kubaka ubushobozi bw’abayobozi bacu? 3. Ku umurongo wa 5 Pawulo agaragaza isano iri hagati y’ibyo dukora hanze bigaragaza urukundo rwacu; icyo turi cyo mu mutima, mu mutimanama, n’ukuri mukwizera. A. Ni gute urukundo nyakuri ruva mu muntu ufite umutima wejejwe, umutimanama w’umunyakuri mukwizera? B. Ni iki gituma imitima y’abantu bakijijwe itezwa (ngo bakizwe neza)? C. Ese Pawulo ibi abivugaho iki? D. Kuki umutimanama w’umuntu ukijijwe utaba mwiza? E. Ese ibi byo Pawulo abivugaho iki? F. Ni iki gituma kwizera kw’abantu kutaba ukwizera nyakuri? G. Ese ibi byo Pawulo abivugaho iki? H. Ni izihe ntambwe twatera (twakora iki) kugirango duhangane n’ibi bibazo nk’uko Pawulo yabigenje? I. Abakirisitu benshi berekana kwizera kutarimo urukundo n’ibindi bikorwa byerekana kwizera kwabo. N’izihe ngaruka ibi byagira kw’itorero? 4. Soma Mariko12:28-34. Harimo ibyerekeranye n’ibyo Yesu yavuze ku itegeko risumba ayandi. A. Tugendeye kubyo Yesu yavuze n’ibyo Pawulo yavuze kuki utekereza ko iyi atari intego y’abantu? B. Niba hari itandukaniro hagati y’intego yawe y’ibanze mu buzima niyo Pawulo yita intego nshingiro. Utekereza ko wahindura intego yawe y’ibanze? C. Ibi wabyifatamo ute? Ni iyihe ntambwe watera muri iki cyumweru kugirango werekane urukundo? D. Wafasha ute abantu mw’itorero kugirango basuzume ubuzima bwabo (imibereho yabo). Kugirango bahuze intego zabo z’ibanze n’iza Yesu na Pawulo? 5. Pawulo avuga ko abantu bamwe baretse izi ntego. Urugero: Mumabwiriza ya Pawulo n’intego kumabwiriza ye. Imvugo zabo zigaragaza ko bera imbuto mbi ntibazi n’ibyo baba bavuga. A. Ni mu buhe buryo umuntu yakwiga akamenya gukizwa no kubaho mu buzima bwa gikirisitu? B. Ni ikihe kimenyetso cyagaragaza neza ko umuntu azi neza intego y’ubukirisitu? Ko yaba yaramenye neza amabwiriza ya Pawulo? 6. Kuki bamwe mubakrisitu b’iki gihe batekereza ko kubaha amategeko ya Mose umuntu aba ari munzira y’Imana? A. Twakora iki kugirango tugendere mu nzira itunganye kugirango ntituyobore abantu aho batekereza ko bafite uburenganzira bwo kubaho mu buzima bwo gukiranirwa?

6 1Timoteyo 1:8-20

8 Turabizi koko amategeko ni meza, igihe umuntu ayakoresha uko bikwiye. 9 N’ubundi tuzi ko amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome, n’ibigande, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahakana Imana n’abasuzugura ibyayo, abica ba sena ba nyina, kimwe nna bicanyi bose, 10 abasambanyi basanzwe n’abasambana nabo bahuje igitsina, abacuruza abantu n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, mbese abakora ibintu byose binyuranye n’inyigisho zishyitse. 11 Izo nizo nyigisho zihuje n’ubutumwa nashinzwe bwerekeye ikuzo ry’Imana nyir’ugusingizwa. 12 Ndashimira Umwami wacu Yesu Kristo, watumye mbasha kumukorera, akangirira ikizere, bityo akanshinga umurimo we. 13 Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo, nkaba n’umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye, kuko ibyo nabiterwaga n’ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo. 14 Ubuntu Umwami wacu agira bwaransabye, kimwe n’urukundo no kwizera tubonera muri Yesu Kristo. 15 Iri jambo niry’ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: Yesu Kristo yazanwe kw’isi no gukiza abanyabyaha;kandi mu banyabyaha nijye wa mbere. 16 Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere, Yesu Kristo yerekane ukwihangana kwe kuzuye; bityo mbere urugero abazamwizera bose, bagahabwa ubugingo buhoraho. 17 Umwami uhoraho ari mana imwe rukumbi, idapfa kandi itarebwa na maso, ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose Amina. 18 Timotewo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze, bihuye nibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza, 19 ukomere kuri Kristo twemera, ufite umutima utakurega ikibi. Uwo mutima bamwe banze kuwumvira, bareka kwizera Kristo, bamera nkabigunguye mu matongo. 20 Muri abo hari Himeneyo na Alegisanderi; nabeguriye Satani, ngo bibigishe kutazongera gutuka Imana.

1:8-11 IKORESHWA NYARYO RY’ITEGEKO.

1. Itegeko ni iki?...... a. Itegeko ry’Imana ni iki?...... 2. Ninde Pawulo avuga ko yakorewe itegeko?...... a. Kuki ari ngombwa kugira amategeko?...... 3. Iyo urezwe kwica amategeko ni iki gikorwa?...... a. Biduhesha icyubahiro cg isoni kuri ba data no kumiryango iyo twica amategeko?...... b. Ni iki kubyerekeye amategeko y’Imana? Biduhesha icyubahiro cyangwa isoni kuri data wo mu ijuru no kumuryango w’imana iyo twica amategeko?...... c. Ni ibiki bibiliya itubwira ku ngaruka zo kwica itegeko ry’Imana?...... d. Waba uzi umuntu wubahirije amategeko y’Imana neza, ibihe byose, mu buryo bwose no kumpamvu zumvikana?...... e. Wigeze ubikora?...... f. Kuki abantu batubahiriza itegeko, mu buryo bwuzuye, mu gihe icyo aricyo cyose no ku mpamvu zumvikana?......

7 4. Kubera ko abantu batubahiriza neza amategeko y’Imana bakora indahiro zose n’imihango ndetse n’ibintu kugirango bigire abera cg abatagatifu bagerageza kureka ibyaha byabo kugirango bagaragare neza imbere y’Imana. a. Ni ubuhe bwoko bw’indahiro n’imihango ndetse n’ibindi bintu bakora?...... b. Kuki izo ndahiro n’imihango bitabatsindishiriza kuba abera n’abatagatifu?...... c. Iyi yaba ari inzira nyakuri yo kuba umwere cg byaba ari ibihimbano by’urujijo?...... d. Niba tugerageza gukurikira izindi nzira atari izo imana yavuze, kuki bitayihesha icyubahiro?...... e. Ni gute twafasha abantu tuzi bahinduye ingeso zabo zo gukora indahiro n’imihango bitabasha kubafasha kandi bigasuzuguza Imana?......

1:12-20 URUGERO RWA PAWULO

1 Mu 1:12-17 Pawulo atubwira ko yabonye igisubizo cy’ukuntu wabona ukuri kw‘Imana: a. Pawulo yari ashoboye kubahiriza amategeko y’Imana? niba atari byo yari muntu ki? b. Pawulo ni gute yashoboye kubona ukwemera kw’Imana nubwo atubahirizaga itegeko ry’Imana? c. Ni gute tubona ukwemera ku Mana?...... d. Icyo ib’ingibi byerekana ni intego nyakuri y’itegeko?...... 2. Umugisha w’Imana ni iki? a. Ari icyaha ari n’ubuntu bwa Yesu ni iki gifite ubutware? b. Ni gute wakira uyu mugisha? c. Kumwiringira bisobanura iki bikanagaragaza iki mu buzima bwacu? Wabigereranya ni iki? N’ikintu kiza mu buzima rimwe cg ni icy’igihe kirekire?

3. 1Timoteyo ntabwo bigisha Timoteyo gusa. Na none yigisha no kunyigisho zacu. a.Tubizi gute?......

1TIMOTEYO 2:1-7

1 Mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasengera. 2 Ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugirango duhore mu mahoro tutabona ibyago twubaha Imana kandi twitonda rwose. 3 Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana umukiza wacu. 4 Ushaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri. 5 Kuko hariho Imana imwe kandi hariho umuhuza umwe w’Imana n’abantu ariwe Yesu Krisitu. 6 Witangiye kuba incungu ya bose ibyo byahamijwe mugihe cyabyo. 7 Aricyo cyatumye shyirwaho kuba umubwiriza n’intumwa (ndavuga ukuri simbeshya) n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga ukuri.

2:1-7 IBYO GUSABIRA ABANTU BOSE BY’UMWIHARIKO ABAYOBOZI BACU

1. Kenshi na kenshi abantu bibwira ibintu bibi biturutse mu buyobozi, no mubandi bantu.

8 a. Ni iki Pawulo atubwiriza gukora?...... b. Kuri Pawulo ni ubuhe buremere bwo gusengera abandi? ni gute wabivuga?...... c. Kuki ukeka ko isengesho ari ingenzi kuri Pawulo?...... 2. Umurongo wa mbere werekana ubwoko bw’amasengesho harimo: Gusabira cg kwingingira abandi, amasengesho y’ingirakamaro no gusabira abandi, n’amasengesho yo gushimira abandi. a. Kubera iki ari ingenzi gusengera abandi ubwoko bw’amasengesho atandukanye?...... 3. Umurongo wa 2 Pawulo avuga ko ayo masengesho azakorerwa abami n’abari mu buyobozi. a. Ni iyihe mpamvu Pawulo atanga mu murongo wa 2 kugirango basengere abari ku buyobozi.?...... b. Kuki ari ingirakamaro kubaho mumutuzo no mu buzima bwiza,mu mwuka no mucyubahiro?...... c. Mu murongo wa 4 Pawulo aduha ikindi gitekerezo cyo gusengera abari ku buyobozi ni ikhe?...... d. Ni ukubera iki ari ingirakamaro gusengera abo bari kubuyobozi?...... e. Ni gute wabaho mu buzima bwiza mu mwuka no mucyubahiro” bijyanye no gukwirakwiza ubutumwa bwiza kugira ngo abo tubwira babashe gukizwa no kumenya ukuri?...... f. Ni gute twashimira abami n’abari ku buyobozi niba tutemeranya n’ubuyobozi bwabo? Kubera iki twashimira abayobozi nk’abo?......

1TIMOTEYO 2:8-15

8 N’uko ndashaka ko abagabo bose barambuye amaboko yera badafite umujinya kandi batagira impaka. 9 kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyenda ikwiye bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi cg izahabu cg imarigarita, cg imyenda y’igiciro cyinshi. 10 ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga ko bubaha Imana.11 Umugore yigane ituze aganduke rwose. 12 Kuko nanga yuko umugore yigisha cg ngo ategeke umugabo ahubwo agire ituze. 13 kuko Adamu ariwe wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva. Kandi Adamu siwe wayobejwe ahubwo umugore niwe wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro. 15 Nyamara abagore bazakizwa ibyaha nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera bakirinda.

Walter Liefeld in the NIV application commentary muri 1 na 2 Timoteyo Tito (grand rapids, mich: zondervan 1999) 95-96, bavuga ibi kubyerekeranye ni iyi mirongo: Intego nyamukuru ku byigishwa bya 1Timoteyo 2:8-10 ni ukudategeka igikorwa cy’amasengesho (itegeko ry’ingenzi ni ugusenga bigaragazwa mu murongo wa 1-2) ariko imyitwarire y’abo bantu babiri n’abo bagore mu gihe cyo gusenga no guhimbaza…….Pawulo arita kumitekerereze bigendanye n’ibikorwa by’iyobokamana by’abagabo n’abagore. Ashimangira ko imico y ‘inyuma itazagirana amakimbirane n’imico y’imbere .Umurongo wa 9-10 urugero ni uko ukwita ku murimo w’Imana kw ‘abagore bigaragazwa n’ibikorwa byiza. Mu Bugiriki bwo hambere ndetse no mu gihe cya Pawulo impano y’ikanzu, inyogosho n’imiringa byagereranywaga n’ibidafite

9 agaciro kubirebana n’ukwemera. Ku bw’ibyo rero abagore b’abakrisitu bagombaga kwambara ibiciriritse.

Ibitaranga imyambarire, inyogosho ndetse n’ibivugwa ku miringa byerekana ibitekerezo bibi impamvu batari batunganye. Icyambere ni ukugwa bidasazwe. Ibirenze kuri iryo jambo ubwaryo ni ibimenyetso byakoreshejwe mugusobanura imyambarire idakwiriye ni “IGIHENDO” 2 ikindi ni ihuriro gakondo hamwe n’imyitwarire mibi.

2:8 AMASENGESHO Y’ABAGABO AGOMBA KUJYANA N’ UBUZIMA BW’UMWUKA WERA.

1. Mu murongo wa 8 Pawulo yibanda ku bagabo avuga ko abagabo bagomba gusenga nta mujinya n’impaka. a. Kuki gusenga nta mujinya nta n’impaka ari ngombwa mu masengesho yacu?...... b. Kuva Pawulo yavuga by’ukuri ku bagabo ni iki uyu murongo ubivugaho, ni ibyaha se abantu bakunda gukora?...... c. Kuki utekereza ko abagabo aribo banyamujinya akaba ari nabo bagira impaka?...... d. Ni iki twafasha abagabo bo Mw’itorero ryacu kugirango bave mu byaha babeho mu mutuzo n’ubuzima bwiza mu byo umwuka wera n’icyubahiro?......

2. Intego nyamukuru Pawulo avuga ni ukugirango bakizwe bamenye ukuri, icyiyongeraho ni imiterere y’ubuzima bwacu bivanze n’amasengesho (2:8) a. Ni gute ni kubera iki imiterere y’ubuzima bwacu hamwe no kuza kw’abantu kurokokera mukumenya Krisitu?...... b. Nk’itorero ni iki twakora kugirango twiyigire uruhare rw’ubuzima bw’itorero ryacu?......

2:9-15 AMASENGESHO Y’ABAGORE AGOMBA KUJYANA N’UBUZIMA BW’UMWUKA WERA.

2:9-15 Nk’uko mu murongo wa 9 hakomeza hatubwira igitekerezo cy’ingenzi cya Pawulo, ni ukuvuga amasengesho ku bandi (by’umwihariko abayobozi bacu) bizatuma baba mu buzima bw’umwuka wera. Asabira icyo gitekerezo cyane cyane abagore. a. Abagabo baramutse aribo bagira cyane cyane icyaha cy’umujinya n’impaka ni ibihe byaha ino mirongo ibivugaho by’umwihariko ku bagore ?...... b. Ni iki twakora kugirango dufashe abagore bo mw’itorero ryacu kugirango batsinde ibyo byaha kugira ngo babeho mu mutuzo n’ubuzima bwiza mu mwuka wera n’icyubahiro?...... c. Iby’ifatizo mu gutunganya imisatsi na zahabu cg marigarita cg y’igiciro”muri uyu murongo bemeza ko Pawulo yashoboraga kugira umugore ukungahaye by’umwihariko mubitekerezo. Ariko guhera aho impaka zivukiye mu masengesho, niba abagore bazakenera kwambara zahabu, marigarita n’imyenda y’igiciro, kuki byaba ikibazo kubyo bambaye?......

10 d. Haba hari ukwiyitaho birenze urugero mumico yacu byashobora gucumuza abandi mubyo ubukrisitu n’ibirebana n’umwuka wera?...... e. Ibikorwa byiza ni ibihe? (umurongo wa 10) kwakira neza amabwiriza (murongo wa 11) bigendanye n’uko umugore agomba kwiyitaho we ubwe? haba hari icyo berekana cy’ingenzi Pawulo abikoraho?......

1TIMOTEYO 3:1-13

1 Iri jambo ni iryo kwizera ngo”umuntu nashaka kuba umwepiskopi aba yifuje umurimo mwiza, 2 nuko umwepiskopi akwiriye kuba inyangamugayo no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha, wirinda ugira gahunda mukubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, 3 utari umunywi w’inzoga cg umurwanyi, ahubwo abe umugwaneza utarwana,utari umukunzi w’impiya, 4 utegeka neza abo murugo rwe, agatera abana be kubaha no kumvira rwose. 5 (mbese utazi gutegeka abo murugo rwe yabasha ate kurinda itorero ry’Imana?) 6 kandi ntakwiriye kuba uhindutse umukrisitu vuba kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwaho iteka satani yaciriweho. 7 Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze, kugirango adahinyuka akagwa mu mutego wa satani. 8 Kandi n’abadiyakoni nabo ni uko: bakwiriye kuba abitonda batari interaganya cg abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi. 9 ahubwo bakomeze, amabanga ya Kristo yo kwizera bafite imitima itabacira urubanza. 10 bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w’ubudiyakoni. N’abadiyakonikazi nabo ni uko babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha bakiranuka muri byose.12 abadiyakoni babe abagabo b’umugore umwe, bategeka neza abana babo n’abo mungo zabo.13 kuko abakora neza uwo murimo w’ubudiyakoni bibonera umwanya w’icyubahiro mwiza n’ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Krisitu.

Walter Liefeld muri NIV Application commentary 1na2 Timoteyo, Tito Grands Rapids, Mich: Zondervan, 1999, 116, (avuga kuri iyi mirongo):

Ni iby’agaciro ko hano muri 1Timoteyo 3:1 Pawulo asobanura kuba umwepiskopi murwego rw’umurimo(umurimo w’icyubahiro)Atari uwishushanya cg se ategereje inyungu.Ntashishikariza abantu kwishushanya ahubwo abashishikariza gukora neza ishingano zabo.

3:1-13 UBUSHOBOZI BW’ABAYOBOZI MU ITORERO

1 Reba kurutonde rw’ibigaragaza ubushobozi bw’abepiscopi(ni ukuvuga abakuru n’Abasenyeri)mu umurongo 1-7 a. Ni ubuhe bushobozi abantu basa n’aho bishishira cyane? Ni iyihe mpamvu y’ibyo?...... b. Ni iki twakora nk’itorero kugirango dufashe abantu bacu gushora muri buri gace Pawulo yavuze? ………………………………………. 2. Reba mu urutonde rw’ubushobozi bw’abadiyakoni mu mirongo ya 8-12: a. Ni ubuhe bushobozi abantu basa n’aho bishishira cyane?......

11 b. Ni iki twakora nk’itorero kugirango dufashe abantu bacu gushobora muri buri gace Pawulo yavuze……………………………………….

Ubushobozi bw’abakuru b’itorero (1-7) n’abadiyakoni (8-12) bagomba kuba bagaragara neza batari abagaragaraho imyitwarire itaranga abakozi b’Imana bakuru mw’itorero ibi dushobora kubibona muri Tito1:5-11 byenda gusa ariko si bimwe ku urutonde rw’ubushobozi bw’abakuru b’itorero.

Gereranya ubushobozi bumwe maze wite kubikurikira:

A. Kubirebana n’ubuhanga n’ubushobozi abayobozi b’itorero bagomba kugira: 1. Ni ubuhe bushobozi n’ubuhanga abayobozi b’itorero bagomba kugira?...... 2. Ni kuki ubwo buhanga n’ubushobozi ari ingenzi?...... 3. Ni gute nkatwe nk’itorero rya Krisitu dushobora gushimangira ko uri mubuyobozi afite ubwo buhanga n’ubushobozi?...... B. Kubirebana n’imyitwarire n’ibigaragaza kamere y’umuntu umuyobozi w’itorero agomba kugira?...... 1. Ni iyihe myitwarire n’ibigaragaza kamere y’umuntu umuyobozi w’itorero agomba kugira ?...... 2. Kubera iki iyomyitwarire na kamere muntu ari ingenzi?...... 3. Ni gute dushobora kwemeza twe nk’itorero ko umuntu ari mu buyobozi afite iyo myitwarire na kamere?...... C. Kubirebana n’imyitwarire myiza n’imibanire n’abantu batari abakirisitu abayobozi bagomba kugira: 1. Ni iyihe myitwarire n’imibanire myiza n’abantu batari abakirisitu umuyobozi w’itorero agomba kugira?...... 2. Kubera iki ari ingenzi kugira imyitwarire myiza n’imibanire n’abantu batari abakirisitu?...... 3. Ni gute twe nk’itorero rya Krisitu twashobora kwemeza ko umuntu ari mu buyobozi afite imyitwarire myiza (kuvugwa neza) hamwe n’umubano n’abatari abakirisitu?...... 4 Imiryango ni imico itandukanye ishaka guha agaciro noguteza imbere imyitwarire itandukanye n’ibimenyetso bibitandukanya. Mumiryango imwe ni imwe abantu bagerageza gushimangira ibintu ku bwabo n’ibikorwa byabo bwite bagezeho, kenshi na kenshi mubikorwa by’umuryango n’itsinda ry’abanyamuryango. Indi miryango igerageza gushimangira ibyo bemeranya ho rimwe na rimwe mukugambirira kwa buri muntu ndetse n’ibyo ageraho. Tugomba kumenya ibintu umuco wacu n’umuryango wacu uha agaciro kuko umuco wacu udashobora guha agaciro ibintu nk’ibyo Pawulo abona nk’ingenzi kubayobozi b’itorero A. Kubyo Pawulo avuga kubuyobozi ni ibiki umuryango wemera?...... B. Kubyo Pawulo avuga kubuyobozi ni ibiki umuryango utemera?...... C. Kuri iyo myitwarire y’umuryango wacu utemera ni iki twakora nk’itorero kugirango abo bayobozi babyubahirize neza nk’uko Pawulo avuga umuyobozi w’itorero agomba kwitwara………………………………………………. 5. Menya ko ijambo rimwe rigaragaza ubushobozi bw’abayobozi (4) abadiyakoni (8) abagore (11) n”icyubahiro” bubashywe (uburyo burebwa n’ikigiriki bukoreshwa mu murongo wa 4, imiterere y’ijambo mu murongo 8, 11 ijambo rimwe riboneka ku

12 iherezo rya 1Timoteyo 2:2. Ijambo risobanura uburyo bw’imyitwarire ko umuntu aba ari hejuru y’ibindi byose kubwo ibyo akwiye icyubahiro ibintu nk’ibyo ntamakosa, ubunyangamugayo, icyubahiro, n’umwuka wera, (ubutagatifu) nibyo bibasha guha icyubahiro umuntu. Ubu bushobozi bufite akamaro kanini kuri Pawulo. A. Iki cyubahiro gifite gute akamaro mukwigisha, mugutora no mukwigisha ijambo ry’Imana mw’itorero ryacu?...... B. N’iki twakora mu gufasha abantu bacu mukujya mubwishingizi by’umwihariko abayobozi n’abandi bayobozi b’ingirakamaro, kumva umumaro wo kuba mubuzima bwiyubashye?......

6. Ku murongo wa 2 niho havuga ko umuyobozi w’itorero n’umwepiskopi agomba kuba umugabo w’umugore umwe. Mu kigiriki havuga mumvugo ijimije ko agomba (umugabo umwe umugore umwe) ni kimwe n’imvugo yakoreshejwe kubadiyakoni mumurongo wa 12 (bihinduka umugore umwe byakoreshejwe muri 1Timoteyo 5:9 bibiliya ntabwo ibuza abantu badafite abagore b’itorero kutaba abanyamuryango b’itorero n’ubwo igitekerezo cya bibiliya ari ukugira umugore umwe. Birashoboka ko hano kugira umugore umwe bisabwa abayobozi munzu y’Imana; niba barashakanye (ugushyingirwa ubwabyo ntabwo byemerewe kuba umuyobozi munzu y’Imana. Ukuri gushimangira ubu bushobozi ni ubudahemuka umugabo yereka umugore. A. Kuki ubudahemuka mugushyingirwa ari ingirakamaro bwo Pawulo asubiramo kuri abo bayobozi b’itorero ndetse n’abadiyakoni?...... B. N’ubwo gushaka abagore beshi muri Isiraheli yakera, ubwo Pawulo yabyandikaga byari bitangiye kugabanyuka, gushaka abagore beshi cyaba ari ikintu gikenewe kugaragazwa mu muco wacu, by’umwihariko kubifitanye isano n’abayobozi munzu y’Imana?...... C. Mu murongo wa 2 n’uwa 12 ntabwo bemerera na rimwe umugabo washyingiranywe n’abagore benshi kuba umudiyakoni cg umukuru w’itorero. Kubera iki ibyo byaba ikibazo, ni na gute twabisobanurira umuntu ushobora kuba yaba umukuru w’itorero n’umudiyakoni mwiza ariko washatse abagore benshi?......

7. Menya ko ubwo bushobozi butatu bwerekanywe kubakuru b’itorero (uyobora urugo rwe neza utari uwinjiye mugakiza vuba, uvugwa neza n’abari hanze y’itorero (mu mirongo 4-7) ni ingirakamaro kuri Pawulo kuko arizo shingano zonyine harimo ubusobanuro n’impamvu ari ingirakamaro. A. Ni ibiki byaba nk’impamvu zerekana icyatumye Pawulo yongeraho ubushobozi (ishingano) ku bakuru n’abadiyakoni ku mirongo ya 2-12?...... B. Iyo itorero ryacu ryagize umuntu umukuru w’itorero cg umudiyakoni ni ubuhe bushobozi tugenderaho ni n’izihe mpamvu z’ubwo bushobozi?...... C. N’iki tugomba gukora nk’itorero kugirango ibyo dukenera kubakuru b’itorero n’abadiyakoni bijyane n’ibyo Pawulo asaba?......

8. Ikintu kimwe gisabwa kuba umukuru w’itorero ibyo si ukuba gusa umudiyakoni ni ukugira ubushobozi bwo kwigisha (umurongo wa 2). Niyo mpamvu umumaro w’abadiyakoni ugaragarira cyane mubikorwa. Ni umuyobozi wogufasha cg umurimo wo guhuza ibyifuzo by’abantu reba Ibyak 6:1-6. Umurimo w’ubudiyakoni ni ingirakamaro mubyerekeranye n’umumaro w’umurimo w’umwuka wera.

13 Walter Liefeld in the NIV Application commentary 1 na 2 Timoteyo Tito (Grand Rapids Mich, Zondervan 1999) 138-39 avuga kubadiyakoni.

Kuzuza ishingano z’abadiyakoni bashya, ibintu bitatu ni by’ingenzi: i) amatorero agomba gufata iya mbere mugushaka abagabo n’abagore bafite ubushake n’ubunyangamugayo mumwuka bwerekanwa muri 1Timoteyo 3. ii) Abantu nk’abo bagomba kugira icyerekezo umutima n’ubushake bwo gufasha, biteguye kwerekana ubushobozi bwabo imbere y’imbaga, ibikorwa byiza bakora. Bakenera kuba abadiyakoni mbere y’uko baba abadiyakoni . iii) Itorero ryakagombye gushimangira umurimo w’Imana n’imbaraga zose. Bizagaragarira umuryango munini, n’uko ntabwo bazagira uburambe gusa ahubwo kwakira urukundo rw’Imana mw’itorero. A. Ni gute nkatwe nk’itorero twakiriye uyu muhamagaro no kubaha abadiyakoni bacu? ……………………………………………………………………………………. B. Ni gute abadiyakoni bacu bumva bakanishimira umumaro w’umwuka wera bakorera?...... C. Ni iki twakora nk’itorero mukurinda umumaro wa bibiliya ushobora gukorwa n’abadiyakoni? ………………………………………………………

1 Timotewo 3:14-16

Mu murongo wa 15 Pawulo atanga ibisobanuro bitatu byaho Timotewo azakora 1 Mu nzu y’Imana, 2 Mw’itorero ry’Imana ihoraho 3 Mu kuvuga no guharanira ukuri. Iri jambo mu kigereki risobanura Ubuturo (Inzu) hamwe ni biyirimo byose (ibiri munzu). Ibi nibura byerekana ibintu bibiri: 1 Ubuturo bw’Imana buhoraho (Inzu ye) n’Itorero, abantu bayo kandi 2 abantu b’Imana nabwo ari nkik’igo, ahubwo ni nk’umuryango (Ibiri munzu y’Imana) kandi nudukwiriye gukora ikosa koko n’umuryango w’Imana nabwo ari uwacu. Itorero “ guhurira hamwe mu kigereki” ry’Imana ihoraho byerekana ko itorero, iyo ryateranye ryose, ryerekana kubahob guhoraho kuwiteka mu buryo bwihariye. Ibuka ko Uwiteka ryaryise “Itorero ryanjye” Niwe waritangije Mat. 16:18; Niwe mukuru w’Itorero abefes. 1:18-23 kandi yaravuze ati “aho babiri cyangwa batatu bazaba bateraniye mw’izina ryanje, nanjye nzaba ndi umwe muri bo” Mat. 18:20. Mu kwigisha no gushigikira ukuri, yerekana ibintu bibiri byingenzi; 1 Harimo ukuri, Yesu n’ukuri Yoh. 17:17; 2 Tim. 2:15. 2 Itorero ningirakamaro cyane mu kwerekana no kumenyekanisha ukuri.

1. Twubahirije “Urugo rw’Imana” A. Ese abantu bari hanze y’itorero batubona nk’umuryango?...... 1. Niba atari byo, kubera iki?...... 2. Niba aribyo, babona ubwiza bwacu, nkumuryango wiyubashye ufite icyo ugamije cyangwa batubona nku muryango udafite icyo ugamije nagahunda?...... B. Ese twe twibona nku muryango, dukorana nka bavandimwe bakundana?..... C. Twakora iki nki itorero kugira ngo abantu bose bo mw’itorero ryacu bafatwe nka bavandimwe bakundana?...... 2. Twubahirije “itorero ry’Imana ihoraho”:

14 A. Ese ijambo “itorero” rifatwa neza cyangwa nabi iyo rivuzwe mu bice byacu? Ese nukubera iki?...... B. Niba itorero ari ingenzi kuri Kristo, hari icyo twakora kugira itorero ingenzi kuri twe? 3. Twubahirije ko itorero ari ryo “kwigisha no kuvuga ukuri” A. Ese abantu batari abakristo mu gice cyacu bemera ko hari ukuri? Niba aribyo batekereza ko ukuri ari iki? ………………………. B. Ese twaba duhugurira abantu bacu gushigikira ukuri kwa Kristo n’Ijambo rye iyo bahuye na bandi Bantu batari abakristo? Niba ataribyo, niki dukwiriye kuba dukora kugira ngo duhugure abantu bacu?...... C. Itorero ryakora kandi rikora imirimo itandukanye, kandi ningingirakamaro mu buzima bwa Bantu. 1. Ni uwuhe murimo, nakahe kamaro itorero ryacu rifite mu buzima bwa bantu?...... 2. Ni gute nk’itorero twagira umurimo wibanze wo kwigisha nogushigikira ukuri?...... 4. Iyo tubonye mubintu byose byavuzwe na Pawulo byerekana itorero icyo aricyo: A. Hari ibyo dukora tutakagombye gukora, kugira ngo duhuze n’ubusobanuro bwa Pawulo kw’itorero?...... B. Ese nihari ibyo tudakora twagombye kubikora, kugira ngo duhuze n’ubusobanuro bwa Pawulo kw’itorero?...... 5. Ukuri kose kuri Yesu Kristo- Ivuka rye, kubambwa kwe, kuzuka kwe, kuzamuka kwe ni shyirwa hejuru rye- bivugwa mu murongo wa 16. Twubahirije uko kuri kose; A. Ese mu byukuri abantu bacu bazi uku kuri, kuri Yesu, Kuba yihariye(kuba ntagereranywa), akamaro kivuka rye, kubambwa kwe, kuzuka kwe, kuzamuka kwe n’ishyirwa hejuru rye? Niba atari byo, niki dukwiriye kuba dukora kugira ngo uko kuri kwingira kamaro kumenywe?...... B. Nigute “twamamaza Kristo” mu batamwizera mu bwoko bwacu?..... C. Ese hari ibintu dukwiriye gukora bitandukanye kugira ngo Kristo yamamazwe byu kuri- mu magambo no mu bikorwa?...... 6. Menya ko mu murongo wa 2,4,5,12 na 15 hari isano irimo hagati y’itorero n’umuryango A. Nigute mu iki gihe umuryango ugereranywa n’itorero rya Kristo?...... B. Nigute imiryango yiki gihe yaba nk’itorero rya Kristo?...... C. Nigute twafasha imiryango yacu kuba yagira isura y’itorero rya Kristo?......

1TIMOTEYO 4:1-5

1 Ibyanditswe bigaragaza neza ko muminsi iri imbere bamwe bazagwa bakava mubyizerwa bakita ku mbaraga n’amahame ya satani. 2 Hakoreshejwe ishyari n’ inzangano byuzuye mu bwenge bwabo. 3 Abagabo badashaka bakavuga ko batagombye kurya ibyo Imana yaremye kugira ngo bisangirwe n’abizera ndetse bazi ukuri. 4 Kubera ko icyaremwe n’Imana ari kiza kandi nta kintu gikwiriye kwangwa mugihe cyakiriwe no kunyurwa. 5 Kubera ko kiba cyejejwe n’ijambo n’isengesho.

4:1-5 IBIBAZO BY’INTAMBARA MW’ITORERO

15 Mbese Pawulo yatangiye agaragaza ko mw’itorero ryo muri Efeso rifite ibibazo ari naho.Timoteyo yari umuyobozi cyangwa se umushumba. Muri byo harimo inyigisho z’ibinyoma zigishwaga n’abantu bamwe. (1Timoteyo 1:3-4,18-20) yavuze ku bice by’ingenzi by’ itorero: Ihame ryo gusenga ko bigomba kugaragara mu buzima bwa abizera kugira ngo abantu bashobore kugera aho bakorera Imana (2:1-15) akamaro ka abantu bakwiye kuyobora itorero (3:1-13) imiterere y’itorero ubwaryo (3:15) hamwe n’amayobera y’ubumana yerekeye Yesu Krisitu ari nawe itorero ryizera kandi ryamamaza (3:16). Noneho Pawulo yagarutse by’umwihariko ku nyigisho zi ibinyoma mu itorero n’uko Timoteyo azazirwanya. Abantu bamwe bazi ko kwirinda kurya cyangwa se ibintu byiza imana yashyizeho cyangwa se yaremye (urugero: gushyingiranwa, ibiryo bimwe na bimwe) bituma baba abera kuruta abandi). Walter Liefeld yabisobanuye atya: Munzira zimwe abizera bibwiraga ko gushyingiranywa no kurya ibiryo atari ngombwa. Ibi si byo Pawulo yagaragaje ko ibyo bitekerezo biguye avuga ko abantu bizera kandi bazi ukuri ko bakira ibiryo Imana yaremye bashimira. Ntabwo dushidikanya ko Pawulo ari byo yavugaga bijyanye no gushyingiranwa. Nubwo inkuru yakomeje yibanda ku biryo;………..kuri Pawulo kutarya ni ukwanga umurimo w’Imana wo kurema. Kubyakira no kubyishimira ni ukwemera gukora kwayo no kubaho kwabyo. Abigisha b’ibinyoma ntibashima, n’icyaha kiba mu muntu cyo kugomera Imana (Abaroma1:25)

1. Hari itandukaniro rinini hagati y’imyizerere mibi (umurongo wa1) n’ibikorwa bibi (umurongo 3) ibyo umuntu yizera bigena uko azabaho (ibyo abantu bakora ahanini ni ibimenyetso by’ibyo bizera) imyizerere mibi n’ibikorwa bibi bihuzwa n’uburyarya ndetse n’ibinyoma.(umurongo2) rora ibyo hepfo.

A. Ni iki Pawulo yavuze ko ari byo soko ya amakimbirane y’imyemerere? B. Haba hari imyemerere yihariye mw’itorero cyangwa mu miryango itandukanye n’iy’ijambo ry’Imana?...... C. Kuki abantu bizera gutyo bagakora benibyo?...... D. Niki twakora kugira ngo dufashe bene abo bantu bareke kwizera no gukora benibyo?...... 2. Igihe abantu bakora cyangwa bakifata gukora ibintu bimwe kugira ngo babe abere; nubwo bimwe biba bitasabwa na bibiliya, usanga bisanga muri uwo mutego. A. Ni gute kubuza abantu gushaka, kwifata mu kutarya ibiryo runaka cyangwa gukora/kudakora ibintu runaka (bitasabwe na bibiliya) binyuranye n’impuhwe n’imbabazi n’amahoro dusanga muri Yesu Kristo. B. Niba ijambo ry’Imana ritabuza ikintu runaka ariko abantu bo bakumva gikwiye kubuzwa, niki ibi bibivugaho: ubutware bwa bibiliya 2 ubuntu z’Imana 3 kwizera n’umurimo? …………………………………………….. C. Kugerageza guhagarika imyitwarire inyiranye n’imyemerere ya bibiliya bikunze kugorana. Nigute nk’itorero twahagarika imyitwarire nyuranye nimyemerere ya bibiliya kugira ngo abikora nabo babone impuhwe, imbabazi na mahoro ku mubano mwiza na Yesu Kristo.

16 1TIMOTEYO 4:6-16

6 Kugaragaza ibi bintu ku nshuti uzaba ubaye umukozi wa Yesu Krisitu mwiza, utunzwe n’amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza wakurikije. 7 Ariko imigani itari iy’Imana niy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana. 8 Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza. 9 Iryo jambo ni iryo kwizera kandi rikwiriye kwemerwa rwose. 10. Kuko igituma turwana tukagoka ari uko twiringiye Imana ihoraho, ariyo mukiza wa abantu bose ariko cyane cyane wa abizera. 11 Ujye ubwiriza ibyo kandi ubyigishe. 12 Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube ikitegererezo cya abizera, kubyo uvuga no kungeso zawe no mu rukundo no ku kwizera no mu mutima uboneye.

13 Kugeza aho nzazira ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 14 Ntukirengagize impano ikurimo iyo waheshejwe n’ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru. 15 Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. 16 Wirinde kubwawe no kubwo inyigisho wigisha.uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva

4:6-10 UKO UMUGARAGU W’IMANA YITUNGANYIRIZA UMURIMO

1. Mu murongo wa 6 Pawulo avuga ko amahame mabi n’imigenzo mibi bikwiriye gukurwamo cyangwa se gushyirwa ahagaragara mu bantu bo mw’itorero. A. Ese twaba dukorera abantu bacu ibi?...... B. Niba atariko ni ibihe bintu dukeneye kuba twakurwamo kandi byakorwa neza gute?......

2. Mu murongo 6-10 hagaragazwa ibintu byinshi Timoteyo (muyandi magambo abayobozi b’amatorero yacu)bashobora gukora kugirango bitunganyirize gukorera Imana. Barwanya inyigisho z’ibinyoma n’ibikorwa bibi mu itorero. A. Ibyo bintu ni ibihe abayobozi b’itorero bakora?...... B. Twabikora neza gute?...... C. Niba dukeneye kwiyungura muri bimwe Pawulo yavuze, twakwiyungura dute kugirango dushobore gukorera abakristu?......

3. Imyitwarire (umurongo wa 7-8) rivuga akamenyero ko gukora ikintu (nko kwitoza kwiruka kugirango uzashobore gutsinda umukino uwo ariwo wose) kwitoza ubumana ni ibyagaciro kuruta kwitoza iby’ingororangingo. Ni gute dushobora kwitoza kubwacu kubera Imana n’ubumana bwayo?......

4:11-16 IBIRANGA UBUTSINZI BW’UMUGARAGU W’IMANA

1 Hari ibintu 10 bijyanye muri iyi mirongo itandatu.

17 A. Ni ibihe?...... B. Twebwe nk’abayobozi dushobora kubazwa dute ibintu Pawulo yavuze byose umukozi w’Imana kandi mwiza akwiriye gukora?...... 2. Muri 3, 2 bimwe mubikwiye kuranga umuntu ukuze byabaga ari ububasha yabaga afite bwo kwigisha. Kwigisha bigira uruhare runini mw’itorero. Ibyo bikagaragazwa n’uko Pawulo yabigarutsemo cyane kenshi noneho mu 4:11 umuyobozi ugaragazwa nk’ukwiye kwigisha ibi bintu. Urugero: Ijambo ry’Imana. Mu 4:13 ujye ugira umwete wo guhugura no kwigisha; mu 4:16 kwita ku kwigisha.mu 5:17 abakuru bayoboye neza bafatwaga nk’abafite icyubahiro kirenze, cyane cyane abahuguye bakanigisha. Mu 6:2 agomba kwigisha no kubwiriza mu 6:17 arahugura abakire mubigendanye n’uko bakwiriye gukoresha neza amafaranga yabo. Hamwe n’ibyo, bikwiye kwibukwa ko umuryango wose w’Imana ugomba kwigishwa ibyakozwe n’intumwa 20:27. Impamvu ni uko ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana kandi bigamije kwigisha guhugura no gukosora no gutoza mu mucyo wa abantu b’Imana bakeneye kugirango bahabwe ububasha bwo gukora neza umurimo bahamagariwe. (2Timoteyo 3:16-17)

A. Kuki kwigisha ijambo ry’Imana ari ingenzi mumibereho y’itorero?...... B. Hari ibyanditswe byaba byitabwaho cyangwa bititabwaho?...... C. Aho ubuzima bw’abayoboke b’itorero ryacu, bwaba bugaragaza ko imyigishirize myiza ku kintu runaka ari ngombwa?...... D. Imico yo mu miryango yacu aho ntiyaba igaragaza ko imyigishirize ku kintu runaka ari ngombwa?...... 3. Muri iyi mirongo Pawulo agaragaza ko imibereho y’abayobozi ba amatorero bidashobora ahanini gutandukana n’imyigishirize yabo. A. Ni iyihe mibereho igaragara mu buzima bw’abayobozi ba amatorero Pawulo yibanzeho cyane?...... B. Kuki ari ngombwa ko imibereho y’abayobozi ba amatorero ijyana n’inyigisho zabo?...... C. Ni izihe ngamba twafata kugirango bite :1.kubuzima bwabo 2.kunyigisho zabo

4. Ku umurongo wa 12 Pawulo aravuga ati”reka hekugira usuzugura ubusore bwanyu”uwo murongo noneho ukaba umenyesha ko, uko umuntu ari kose, si ukimara gukizwa gusa (3:6) abayobozi b’itorero bagombe bave muri abo niba bujuje ibyingenzi cyangwa se ibyangombwa Pawulo yagaragaje haruguru. A. Ese haba hariho ingingo mu muco wacu dukeneye kumenya kugirango abayobozi b’amatorero be kugawa kubera ubusore bwabo?...... B. Murundi ruhande se abantu baba abayobozi kubera ubusore bwabo?...... Niba ari byo twakora iki kuri ibi?......

5. Ku murongo wa 13 havuga ko gusomera ibyanditswe mu ruhame bikwiye kwitonderwa. A. Kuki ibi ari ingenzi?...... B. Ese byaba bikorwa neza mu matorero yacu?...... C. Ese haba hari ibibazo by’ubujiji mu miryango yacu kuburyo abantu baba barimo kwiga iyo barimo gusomera ibyanditswe mu ruhame?......

18 D. Niba ubujiji aricyo kibazo ese hari ikindi kintu twakora nk’itorero kugirango abantu barusheho kwisomera ibyanditswe?...... 6. Ku murongo wa 15 havuga ko abayobozi bakwiye kwita kuri ibi bintu ndetse bakabyinjiramo cyane kugirango kujya imbere kwabo kubonwe na bose. A. Mbese iyo abantu baturebye babona twitaye kuri ibyo bintu kandi twarabyinjiyemo kugirango kujya imbere kwacu kugaragarire bose?...... B. Niba ari byo ni iki twakora kuri ibi?......

1TIMOTEYO 5:1-2

1. Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so, n’abasore ubahugure nka bene so, abagore bakuru ubahugure nka banyoko n’abasore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.

5:1-2 GUKORANA N’ABAYOBOKE B’ITORERO NKA SO BARUMUNA BAWE, MAMA HAMWE NA BASHIKI BAWE.

Pawulo yagaragaje uburyo bwo gukorana n’abantu batandukanye mw’itorero. 1. Ni iki umurongo wa 1 kugera kuwa 2 bitubwira kumiterere y’itorero uko rikwiye kumera?...... A. Ibi bigereranywa bite n’uko Pawulo yavuze mu 3:15?...... 2. Abayobozi b’amatorero bakwiye kugorora abasaza nk’ababyeyi. A. Gukosora abasaza nka so bigaragaza uburyo dusabana nabo neza?...... B. Ese hari imigenzo dukeneye kugirango dushobore gukorana neza n’abakuze (abasaza)?...... C. None se hari ibyo dukwiriye guhindura mumyitwarire yacu kugira ngo dukorane neza n’abasaza?...... 3. Abayobozi b’amatorero bakwiye kuyobora abasore nka barumuna babo………………….. A. Gukosora abasore nka barumuna babo bigaragaza gukorana n’abantu bato?...... B. Haba hari imico dukeneye guhindura kugirango dushobore gukorana neza n’abasore?...... 4. Abayozi b’amatorero bakwiriye guhugura abakecuru nka banyina. A. Guhugura abakecuru bigaragaza gukorana neza n’abakecuru?...... B. Haba hari imico yihariye dukwiriye guhindura kugirango dushobore gukorana neza n’abakecuru?...... C. Ese haba hari imico cyangwa imiziro dukwiriye kwitaho dukorana n’abakecuru?...... 5. Abayobozi b’amatorero bakwiye kuyobora abakobwa nka bashiki babo, A. Guhugura abakobwa nka bashiki bacu bivuga uburyo dukwiriye gukorana n’abakobwa?...... B. Ese haba hari imico yihariye dukwiriye kwitaho dukorana n’abakobwa?...... C. Haba hari ibikwiye guhinduka mumikoranire yacu n’abakobwa mu itorero?...... 6. Mubyukuri kimwe gikomeye nk’isoko y’ikigeragezo kubayobozi ba amatorero, ni ugukorana n’abakobwa. Pawulo yakomeje avuga ati” mu byubahiro byose” mumpera z’umurongo wa 2.

19 A. Ni izihe ngamba zafatwa kugirango turebe ko ibigeragezo byagabanuka, naho icyubahiro cy’abayobozi n’icya abakobwa bigashyigikirwa?......

1TIMOTEYO 5:3-16

3 Wubahe abapfakazi babapfakazi by’ukuri. 4 Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu miryango yabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo aribyo bishimwa imbere y’Imana. 5 Umupfakazi by’ukuri usigaye wenyine yiringire Imana, akomeze kwinginga no gusenga kumanywa na ninjoro. 6 Ariko uwidamarariye aba apfuye ahagaze. 7 Ubategeka ibyo kugirango batabaho umugayo. 8 Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera. 9 Ntihakagire umupfakazi wandikwa keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa. 10 Agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose. Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Krisitu bakifuza gucyurwa. 12 Bakajyibwaho n’urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere. 13 Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana, nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na bakazitereyemo, bavuga ibidakwiriye. 14 Nicyo gituma shaka ko abapfakazi bato bashyingirwa bakabyara abana bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka. 15 Kuko nubu bamwe bamaze guteshuka inzira ngo bakurikize satani. 16 Nihagira uwizera w’umugore cyangwa w’umugabo ufite indushyi z’abapfakazi abafashe kugirango itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

5:3-16 IBIREBANA N’ABAPFAKAZI

William D. Mouce, pastoral Epistles (World Biblical Commentry), vol. 46, Nashville,Tenn.: Thomas Nelson, 2000), 299, yerekana ingingo nyamukuru yiyi nyigisho ya Pawulo kuri Timotewo.

Intego y’ibanze ya Pawulo muri uyu mwandiko ni ugufasha Timoteyo gutandukanya umupfakazi itorero rishobora gufasha n’abo ridashobora gufasha. Pawulo yigisha kubapfakazi yavuze ko abapfakazi akwiye gufasha ari: uba wenyine, udashobora kubona imfashanyo iyo ariyo yose iturutse mu muryango kandi utifuza gushaka. Agomba kuba ari umugore washyize ibyiringiro bye ku Mana ndetse ubumana bwigaragaza mubikorwa bye cyane cyane nko kuba umunyabwenge mugusenga, kuba umwizerwa ku mufasha we gufasha abana kugira impuhwe, koza ibirenge by’abera, gufasha abafite ibibazo no kuba yaramarije ubuzima bwe gukora ibyiza.Kandi na none kubera ko bimwe mubibazo byari muri Efeso harimo icy’abapfakazi batoya, Pawulo yavuzeko umupfakazi nibura yaba yujuje imyaka 60 y’ubukuru kugirango yemezwe kandi yandikwe ibi bitamenyeshako itorero rizirengagiza abapfakazi batujuje ibyavuzwe haruguru, ahubwo bisobanura ko itorero ritari rikwiye kwinjira

20 cyane mu buzima cyangwa imibereho y’abapfakazi batagejeje cyangwa se batakabaye aribo. 1. Ese ibyo Pawulo asaba kugirango umuntu ahabwe imfashanyo bigaragara nk’umusemburo wo guteza imbere ibikorwa byiza bya gikirisitu?...... A. Gutanga ibintu kubakene bimwe mu buryo bwo guteza imbere imibanire myiza y’itorero byaba bigendanye n’amahame ya gikrisitu?...... 2. Twebwe nk’itorero twaba dufite ubuhe buryo bwo gukorana n’abantu babikeneye cyane cyane abapfakazi?...... A. Twaba dushoboye kudatanga (gutanga) imitungo yacu nk’ifashanyo ku bapfakazi hamwe n’abandi bazikwiye nk’ibintu bimwe Pawulo yagaragaje?...... B. Niba tudafite uburyo duteza imbere bumwe kandi niba aribyo, bukwiye kumera bute?...... 3. Ni iyihe mico mu mibereho yacu yemera ko abapfakazi bakwiye gufashwa zigafashwa ndetse n’abandi babikeneye?...... A. Ni gute iyo migenzo cyangwa iyo mico ibangamira ishingano zacu nk’itorero?......

4. Ni izihe mfashanyo Leta itanga kubapfakazi ndetse no kubandi bazikwiye?...... A. Ni gute izo mfashanyo Leta iha abapfakazi n’abandi bazikwiye bibangamira ishingano zacu nk’itorero?...... 5. Nk’abantu twari dukwiye gufata ingamba kugirango dushobore gutanga ifashanyo kubazikwiye by’ukuri mugihe zizaba zikenewe?...... 6. Pawulo yagaragaje itandandukaniro riri hagati y’abapfakazi baba bonyine kandi bakomeje kwizera Imana hamwe n’abandi bashobora kuba babona ifashanyo z’imiryango?...... A. Mu gihe ababonaga ifashanyo z’imiryango zitabonetse ni gute tuzabafasha?...... 7. Turebere hamwe ikibazo cy’abantu bashaka inkunga y’amafaranga mw’itorero. A. Ese haba hari ibindi byihariye mu irorero cyangwa mumiryango yacu bitandukanye n’ibyo Pawulo yasobanuye muri Efeso?...... B. Ni ayahe mahame yihariye mumpuguro Pawulo yabwiraga Timoteyo dushobora kwitwaza mu buzima bwite bwacu? …………………………………………

1 TIMOTEYO 5:17-25

17 Abakuru b’itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abakora cyane mu kuvuga ijambo ry’Imana, no kwigisha 18 kuko ibyanditswe bivuga ngo “ntugahambire umunwa w’inka ihonyora” kandi ngo “umukozi akwiye guhembwa” 19 ntukemere ikirego kumukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu. 20 abakora ibyaha ubahanire mu maso yabose, kugirango abandi nabo batinye. 21 Ndakwihanangiririza imbere y’Imana na Yesu Krisitu n’abamarayika batoranijwe kugirango witondere ibyo udaca urw’umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera. 22 Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n’ibyaha by’abandi ahubwo wirindire kuba intungane. 23 Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke kubwo inda yawe, kuko urwaragurika. 24 Ibyaha by’abantu bigaragara hakiri kare bikabakururira murubanza, naho ibyabandi bizagaragara hanyuma. 25 Uko niko imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara nayo ntishobora guhishwa iteka. (Thomas

21 Nelson,2000) yagize ati” ikibazo ki imyifatire y’itorero ni isomo rikomeye bitari ukubimenya gusa uhubwo no kubyiga. Amateka y’itorero ryaba iryakera cyangwa iry’ubu ryahuye no kwanga gukurikiza ukuri ku byanditswe. Yakomeje asobanura amahame yo muri 1Timoteyo 5:17-25 ati” hari amahame mesnshi agize imyitwarire y’itorero amahame atandukanije isano n’ahandi hose, urugero nko muri Matayo 18(1) icyaha kigomba kurwanywa. 2 gushinja bigomba guhamywa n’abagabo benshi cyangwe se ababibonye. 3 ntabwo ari buri gihe icyaha gitinze gishaka ibikorwa kugirango ukivemo. 4 kugirango umuntu ajye guhugurwa haba hakwiye kubanza gushyiraho ubushake hanyuma bwabushake bwananirwa guhugurwa bikabona gukorwa. 5 impamvu yo guhugura ntabwo ari uguhana nk’uko benshi babitekereza ahubwo ni ugushyira cyangwa se kubaka ukwirinda (gutinya) 6 umuntu wuzuza ishingano ze nk’uko Timoteyo yabigaragaje agomba kuba umwizerwa kandi agaharanira kuba umwere mu nzira zose. 7 Guha inshingano abakuru mw’itorero nibyagaciro cyane kandi hari inshingano nyinshi zitangwa nutanze izo nshingano nuwazihaye. 8 Ntagisimbura ku kwishingira n’igihe. Ingeso nyakuri z’umuntu n’ibikorwa bye nabwo bihita byigaragaza.

1. Nk’itorero tugira uburyo dukora; A. Mubyu mutungo uko twishyura abayobozi bacu b’itorero, cyane aba babwiriza ndetse bakanigisha (umurongo wa 17-18)?...... B. Dushinja ibyaha abakuru b’itorero (umurongo wa 19)?………….. C. Abakuru bacumura bagakomeza muri iyo nzira yo gucumura (umurongo wa 20)?...... 1. Niba ari ukuri, ubu buryo bwacu bwaba bushobora gutandukanya icyaha rusange n’icyaha k’umuntu ku giti cye (privé) no gihanwa rusange hamwe noguhanwa k’umuntu ku giti cye?.... 2. Niba tutajya tugira ubwo buryo, ese dushobora kubushiraho kandi niba bishoboka byaba bimeze bite?...... 3. Niba tutajya kandi koko mubyumutungo tudashobora guhemba uwari wese mubayobozi b’itorero, twaba tugira ubundi buryo twereka abo bayobora neza icyubahiro n’shimwe?...... A. Niba ataribyo bitajyaga bikorwa , ese mubona dukwiriye kubikora, ese niba bikwiriye, mubona byakorwa bite?......

1 Timotewo 6:1-2a

1 A bagizwe abaretwa (inkoreragahato) bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu. 2 Abafite ba shebuja bemera Kristo, ntibakabasuzugure bitwaza ko ari abavandimwe babo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n’umurimo wabo mwiza ari abo bakunda, bahuje kwemera Kristo.

6:12a gukoreshwa uburetwa

22 Muri politiki, ubukungu,uburezi hamwe no muyindi mibereho rusange, habamo itandukaniro mu bantu. Bamwe n’abayobozi, abandi n’abayoboke. Bamwe n’abakire, abandi n’abakene. Bamwe n’abakoresha, abandi n’abakozi. Bamwe n’abanyamashuli, abandi ntibigeze biga. Nimwe narimwe abo bari mumyanya yo hasi, abakoreshwa cyangwa abari mu myanya mibi bashobora kwigobotora iyo ngoyi bakaba bahindura ibintu; rimwe narimwe ntibishoboka. Uburetwa nibwo bwari ishingiro ry’ubukungu bwi Roma. Uburetwa ubu bwaraciwe mw’isi y’iki gihe. Ariko nabwo abantu benshi bakorera kubaho bakorera abandi bantu. Kubwiyo mpamvu, inyigisho za Pawulo zivuga kubyerekeranye n’uburetwa hamwe n’ubukire, zifite byinshi dukwiye kumenya.

1. Ese abantu baba bafata abakoresha babo nka abanyacubahiro bakwiye kubahwa (umurongo wa 1)?...... A. Kuki babubaha cyangwa se kuki batabubaha?...... B. Nigute umuntu yagaragaza “kubaha” ku mukoresha we?...... 1. Nubwo shebuja yaba atari umukristo?...... 2. Nubwo shebuja yaba utoteza abakristo?...... 3. Nubwo yaba atari umukoresha mwiza?...... 2. Nti ntego ki Pawulo yari afite abwira abakoreshwa uburetwa kubaha ba shebuja?...... A. Kuki iyi ntego no muri iki gihe ari ngombwa, nubwo uburetwa butakibaho muri iki gihe?...... 3. Umurongo wa 2 werekeranye ni gihe aho umukoresha nu mukozi we baba ari abakristo. Noneho, agaciro kubukristo bwabo bushobora gutandukana kubw’imirimo y’imibereho myiza. Rero, birashoboka ko umuretwa cyangwa se umukoreshwa yagira akazi kigiciro mw’itorero kurusha shebuja cyangwa se umukoresha we. A. Ese hari igihe abakozi bagira akazi mw’itorero karuta akumukoresha we?...... 1. Ese niba bimeze bityo, ibi byaba bitera imyuka mibi hagati yabo cyangwa se mw’itorero?...... 2. Ese bibaye bitera intonganya, ni gute twebe nk’itorero twafasha abantu bafite iyo myuka mibi?...... B. Ese hari igihe umukoresha cyangwa se umukozi bagirirwa inabi n’undi muntu kuko bombi ari abakristo?...... 1. Niba aribyo, ni gute twebwe nk’itorero twabibafashamo?......

C. Muri iyi mirongo, ni bintu ki Pawulo abona nki byagaciro?...... 1. Ni gute twakoresha ibyo Pawulo yita ko ari ibya gaciro mu gufasha abantu gucemura impaka zerekeranye na kazi?......

1TIMOTEYO 6:2b-19

Igisha ubwirize aya mahame. 3 Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y’umwami wacu Yesu Krisitu n’ibyigisho bihura no kubaha Imana. 4 Aba yihaharije kwihimbaza ari ntacyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo akagira n’intambara z’amagambo zivamo ishyari n’intonganya, n’ibitutsi no gukeka ibibi. 5 n’impaka z’abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri bibwira ko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu. 6 Ari koko kubaha Imana iyo gufatanijwe no kugira umutima unyuzwe kuvamo

23 inyungu nyinshi. 7 Kuko ari ntacyo twazanye mu isi kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo. 8 Ari ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe nabyo. 9 Kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mumoshya n’irari ryinshi ry’urupfu rwangiza rukaroha abantu mubibahenebereza bikabarimbuza. 10 Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba bava mubyo kwizera bihandisha imibabaro myinshi. 11 Ariko weho umuntu w’Imana ujye uhunga ibyo ahubwo ukurikize gukiranuka kubaha Imana kwizera urukundo kwihangana n’ubugwaneza. 12 Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi. 13 Ndakwihanangiriza mumaso y’Imana ibeshaho byose, no muya Krisitu Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato. 14 Witondere itegeko ntugire ikizinga habe n’umugayo kugeza ku ukuboneka k’umwami wacu Yesu Krisitu.15 Kuzerekanwa mu gihe cyako niyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ariyo mwami w’abami n’umutware utwara abatware.16 Niyo yonyine ifite ukudapfa iba m’umucyo utegerwa nta muntu wigeze kuyireba icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo Amen. 17 Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugirango be kwibona cg kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwemo.18 Kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga.19 Bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugirango babone uko basingira ubugingo nyakuri.

6:2b-5 INGARUKA ZI INYIGISHO MBI

1 Ku umurongo wa 2b-5 Pawulo agaruka ku nsanganyamatsiko y’abo bakwirakwiza inyigisho mbi mw’itorero ni byo bizana: A. Hari irari, intonganya, kugambirira ibintu bibi n’amahane ahoraho mw’itorero cg mu ikoraniro ry’abakirisitu bacu?...... B. Niba ari uko bimeze, ni izihe mpamvu z’ibyo bibazo?...... C. Ni iki twabikoraho nk’itorero?...... D. Ni gute twatandukanya ibiganirompaka kuby’iyobokamana bitandukanye n’uko Pawulo abivugaho muri iyi mirongo?......

6:6-10 URUKUNDO RW’IMPIYA, AMABWIRIZA K’UMUYOBOZI W’ITORERO, N’AMABWIRIZA KU BAKIRE.

William D.Mounce, Pastoral Epistles [World Biblical Commentary Vol.64] (Nashiville,Tenn: Thomas Nelson, 2000) 341, yemeza ko :

Umwuka wera ni uw’agaciro kenshi iyo biherekejwe no kunyurwa. Ibi bisobanura ko tugomba kubwira abantu ko bazapfa nk’uko bavutse: ntagiresho na kimwe. Byaba bifite agaciro kuribo gukurikira umutungo? Umwuka wera ni uwo agaciro kenshi….bivuga kunyurwa n’ibyo kurya n’imyambaro? Ariko umwuka wera abahakanyi bakurikiye ntiwari uwo kunyurwa. N’ubwo bashatse kuba abakire bitewe n’ikifuzo cyabo, baguye mu mitego yabasenye bareka ijambo ry’Imana, uku niko kurenganira ijambo ry’Imana gukomeye kw’ibishuko kw’imitungo. Pawulo yize kunyurwa atari uko yari umuntu w’igitangaza, ufite imbaraga nyinshi cg ibintu byamugendekeye neza.Ukunyurwa kwa Pawulo kwari gushingiye mukwizera ko guhakana ubushobozi bwe mugukora ishingano ze no kugaragaza ibikenewe

24 kugirango ukwihuza kose kumbaraga zose z’Imana. Ukunyurwa gutanga inyungu nyinshi yayindi ishaka umutekano atari mubukire bw’iy’isi ahubwo mu Mana.

1. Ni gute iyo ngaruka nziza yashobora kugaragara mu itorero ryacu no mu muryango wacu?...... A. Ni gute iki kifuzo cy’ubukire kibagaragaza ubwacyo?...... B. Kubwa Pawulo ikibazo gifatika kigaragara kiri mu muntu, ni ukuvuga ikifuzo cy’ubukire n’urukundo rw’amafaranga.Kubera iki iryo rari rikomeza kwiyongera cyane?...... C. Twaba tuzi abantu baba baraguye kubera ibyo byifuzo (ni bande kugeza na n’ubu baguye?...... D. Ni gute nk’itorero twakwerekana ibyo bibazo byo gushaka ubukire no gukunda impiya mu gufasha abantu bacu?...... 1. Ni gute nkatwe twakwitwara kuri ibyo byifuzo?...... Pawulo ashishikariza Timoteyo guhunga ibyo bintu(bishatse kuvuga inyigisho mbi,imyitwarire mibi n’ibyifuzo byo kwicuza Pawulo yabivuzeho mu mirongo ya 3-10 A. Ikintu kimwe kigaragara ni ukuva mugishuko ujya mu cyaha. Nk’uko Yosefu yahunze umugore wa Potifali mw’itangiriro 39:7-12. Ni gute dushobora guhunga tukava mu bintu Pawulo avuga cyane cyane ibyifuzo bibi byo kwifuza ubukire (aricyo kintu kiri mubitekerezo byacu?...... B. Ni gute twakwigisha tukanafasha abantu guhunga bakava muri ibyo bintu?......

3. Mu mirongo ya 11-14 Pawulo ategeka Timoteyo ibintu bitanu ibintu agenewe gukora. A. Ni ibihe?...... B. Ni gute tubikora neza?...... C. Iyo dukeneye kuvugurura mu duce tumwe na tumwe Pawulo agaragaza. Ni gute twavugurura kugirango tubashe gufasha imbaga y’abakirisitu?...... D. Ni gute dushobora nkatwe nk’abayobozi b’itorero twakumva neza mugukora ibyo Pawulo avuga umuyobozi mwiza mu ijambo ry’Imana agomba gukora? 4. Gereranya ibigaragara mu mirongo 15-16 n’ibyo muri 1:17 no 3:16. A. Ni gute abantu bagerageza kubona cg kwakira Yesu?...... B. Twebwe ubwacu n’abo tuyobora twaba dufite ukwakira Yesu Krisito nk’uko iyi mirongo ibigaragaza ………………………………………………. C. Niba twebwe n’abo tuyobora twakira Yesu nk’uko Pawulo amugaragaza,ni gute bishobora kugera ku buzima bwacu?...... D. Ni gute twakongera no kwigisha Krisitu nk’uko Pawulo yabyerekanye?......

5. Imirongo 17-19 igendana n’abantu bakize. A. Rimwe na rimwe abayobozi b’itorero bagwa mu byaha by’ubukire, cg kwitandukanya n’ubukire cg gushyira mu mwanya ubuyobozi bitewe n’ubukungu bwabo cg kutavuga ku myitwarire y’abakire, kuko abayobozi b’itorero bashaka ko abakire baha itorero amafaranga. 1. Twaba tugwa mu makosa y’ibyo bintu?...... 2. N’iyihe myitwarire Pawulo ashaka ko abayobozi bakwitwara kubakire?...... 3. Ni iki twakora nkatwe kugirango tugendane neza n’abo bakire?...... B. Mu bundi buryo rimwe na rimwe abantu bifuza abakire ku ubutunzi bwabo.

25 1. Muritwe haba harimo icyo cyifuzo cy’ubukire cg abakirisitu b’itorero?...... 2. Ni gute twakwitwara mucyaha cyo kwifuza?......

1TIMOTEYO 6:20-21 Umwanzuro n’inama kuri Timoteyo.

1. Ni gute dushobora nk’itorero kurinda neza ibyo twasezeranijwe?...... A. Hari abantu tuzi bagiye mu nzira mbi bavuye mukwizera?...... 1. Kubera iki ibi byabayeho?...... 2. Ni iki twabiigiraho?...... B. Ni iyihe ntambwe tugomba gutera kugirango tumenye ko tutarimo gutatira agakiza?...... 2. Ni mubuhe buryo inyigisho za Pawulo zihura n’iza Yesu?...... A. Ni mubuhe buryo abayobozi b’itorero bakigishamo kugira ngo bagendane n’inyigisho za Pawulo muri iki gitabo? …………………………………………………..

26